Umukunzi wa Madonna yatowe nk’umuhungu ufite igikundiro kurusha abandi
Ubwo igitangazamakuru Tetu cyakoraga urutonde rw’abasore mirongo itanu beza kandi bafite igikundiro kurusha abandi, umubyinnyi Brahim Zaibat akaba ari nawe mukunzi w’umuhanzikazi Madonna niwe waje ku mwanya wa mbere.
Umusore w’imyaka 28 yavukiye mu gihugu cy’u Bufaransa kuwa 6 Kanama 1985 akaba yaramenyekanye cyane kubera impano afite yo kubyina mu irushanwa rizwi nka “Dancing with the Star”.
Brahim Zaibat na Madonna
Bimwe mu byo iki kinyamakuru cyagendeyeho mu gutora Brahim nk’umusore wa mbere mwiza kandi ufite igikundiro guhiga abandi muri uyu mwaka ni uburanga bwe, uburyo akurura abakobwa, impano y’igikundiro afite ariko ngo cyane cyane uburyo yiyemeje guharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu ndetse n’ubw’abana.
Brahim Zaibat agaragara ku rupapuro rubanza rwa Tetu Magazine
Justin Timberlake yabaye uwa kabiri
James Franco yabgizwe uwa gatatu mu gukundwa cyane
No comments:
Post a Comment