"NDI UMUNYARWANDA" MU KARERE KA GICUMBI
Abitabiriye “Ndi Umunyarwanda” barimo Nkuranga Alphonse wa CNJ, Mayor/Gicumbi,Mvuyekure Alexandre na Col. Andre Habyarimana
Mzee KALISA Rugano atanga ikiganiro ku mateka y’u Rwanda
BAMPORIKI Edouard atanga ubuhamya ku macakubiri yabyirukiyemo
Umushyitsi mukuru muri iki gikorwa yari Bwana NKURANGA Alphonse
Mu Karere ka Gicumbi kuri uyu wa gatatu tariki ya 02.10.2013 habereye gahunda ya Forum “NDI UMUNYARWANDA”.Yitabiriwe n’abayobozi batandukanye n’urubyiruko rwavuye mu mirenge yose igize Akarere ka Gicumbi.Igikorwa cyateguwe na “Art for Peace" uhuriwemo n’abanyarwanda bakiri bato, abarokotse Jenoside, abakomoka ku bayikoze, ndetse n’abandi babaga mu mahanga. Ugamije kuba ababibyi b’amahoro bavuga ibyababayeho mu kuri.
Mzee KALISA Rugano watanze ikiganiro ku mateka y’u Rwanda akaba yagaragaje ko abanyarwanda mu gihe cy’abami ubwoko bw’abagaho bwari bujyanye n’ibyiciro by’imibereho aho abatutsi bari abatunzi, abahutu ari abahinzi,abatwa bakora imirimo y’ububumbyi. Bose bari bunze ubumwe bafite ubutwari bwo gukunda igihugu. Abanyarwanda mu gihe cy’ubukoroni bakaba barahindutse Umutwa, umuhutui cyangwa umututsi bashingiye ku byiciro by’ubukungu bihinduka ubwoko gutyo kandi butari bwo busimbura abasinga, abazigaba, abashambo n’abandi.
Abanyarwanda barabaye abanyarwanda nyuma y’aho Inkotanyi zije mu Rwanda. Abanyarwanda bakaba bagomba kubohoka bagashyira hamwe birengagije amoko yashenye u Rwanda akarumara.
BAMPORIKI Edouard wari muri iki gikorwa akaba yatanze ubuhamya bw’uko yakuze azi ko ari umuhutu utavangiye nk’uko yabibwiwe n’umubyeyi we nyuma agakomeza amenya ko habaho abatutsi n’abahutu ko batandukanye. Yagaragaje ko mu maso ye yabonye abantu bica abandi bantu. Ubuzima abanyarwanda babayeho abakiri bato bagomba kubuhindura kugira ngo batazakora nk’ibyo ababayeho mu gihe cya Jenoside bakoze. N’ubwo bigoranye kwitandukanya n’ibibi bamwe bakoze kuvuga bituma tubwizanya ukuri nyuma tugahumurizanya. Ndi Umunyarwanda akaba ari inzira yo guhuza abanyarwanda bagasenyera umugozi umwe kuko igamije kwibwirana no kubaka icyizere mu rubyiruko mu buryo bw’umutima. “Iyo badatsembwa tuba dutwenga” ni umuvugo yanditse bwa mbere ukaba waratumye aruhuka ikibazo yari afite ku mutima abitewe n’uko abo bahuje ubwoko bakoze ndetse akabibona n’amaso ye. Byatumye akurana umutwaro w’ipfunwe n’ikimwaro.
Umwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi Nshimiyimana Jean de Dieu watanze ubuhamya akaba yagize ati ubwo nyuma y’inzira y’umugogoro yihishaga ari hamwe na nyina yaje kumubwira ko izo bita inyenzi (inkotanyi) hari gihe zizahagarika ubu bwicanyi.
“Kubabarira kw’umwana w’Umunyarwanda warokotse Jenoside”ni igitabo yanditse nyuma yo kumva uwo ari we no kumenya ko amahoro u Rwanda rukeneye agomba kuyagiramo uruhare yanga urwango yanga n’amacakubiri. Yasabye urubyiruko kubaka amateka meza no kubaka igihugu cy’u Rwanda.
Nyuma yo kungurana ibitekerezo hagaragaye ko ubwicanyi na Jenoside abantu batabifiteho ubumenyi buhagije. Col Andre HABYARIMANA wari muri iyi nama yagaragaje ko Jenoside yateguwe n’ubuyobozi igashyirwa mu bikorwa na ho abahutu bapfuye bakaba barapfuye mu ntambara.
Umushyitsi mukuru muri iki gikorwa Bwana NKURANGA Alphonse Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu ishinzwe Urubyiruko wari uhagarariye Minisitiri w’Urubyiruko yavuze ko inzira abatanze ubuhamya bafashe yo gutanga ubuhamya ari uburyo bwo kwibohora umutima kandi ko bishoboka. Uko umuntu ateye cyangwa uko asa nta bwo bishobora kuba intandaro y’urwango. Umuntu agomba gutandukanya ibimubayeho n’ukuri kuri hanze. Kuvuga ibikugoye no kuvuga ibiri ku mutima ni ibintu bigoye ariko iyo ubikoze urabohoka ku mutima ukagira amahoro. Kandi kugira ngo umuntu abohoke ibikomere yatewe n’amateka yanyuzemo iyo hari ubushake ukabifashwamo n’inshuti n’abavandimwe birashira. Hakenewe umusanzu wa buri wese kugira ngo twubake umuryango nyarwanda tukarenga ibijyanye n’ubwoko umuhutu, umututsi n’umutwa kuko ntaho byageza abanyarwanda. Hanyuma tukagira intego yo kubaka ubunyarwanda.Tukibera mu mahoro twiyubakira igihugu cyacu kandi twihesha agaciro mu iterambere rirambye. Ndi Umunyarwanda yasusurukijwe n’Abahanzi barimo Munyeshoza Dieudonne,Tuyisenge Jean de Dieu n’abandi
No comments:
Post a Comment