Tour du Rwanda 2013 : Janvier Hadi yatsinze agace kabanza (prologue)
Umunyarwanda Janvier Hadi ariko ukinira ikipe ya Karisimbi yasize abandi mu isiganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda ( Tour du Rwanda 2013) ryatangiye kuri iki Cyumweru, aho abasiganwa bakoze urugendo rwa Km 3,5 basiganwa umuntu ku giti cye, Course Contre la montre individuelle.
Hadi yakoresheje iminota 4 n’amasegonda 5 (04’05 ’’) asize Umufaransa Nicolas Lefrançois amasegonda atatu (3”). Muri Tour du Rwanda ya 2012, Hadi yabaye uwa 21 akoresheje 04’27”82.
Umunyarwanda Hadi Janvier yatwaye umwanya wa mbere byaherukaga muri Tour du Rwanda ya 2011
COGEBANQUE umwe mu bateye inkunga iri rushanwa, ikazajya ihemba uwitwaye neza ahaterera, uyu munsi yahembye Umufaransa Nicolas Lefrançois.
Ikipe ya MTN QHUBEKA iri gukinamo Umunyarwanda Adrien Niyonshuti ni yo yabaye ikipe y’umunsi.
Lefrançois wabaye uwa kabiri n'umukinnyi wa mbere ahaterera agera ku murongo
Umufaransa Nicolas LEFRANCOIS wabaye uwa mbere ahaterera yahembwe n'Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Cogebank, Mostafa Ouezekhti
Hadi yagize ati “ Nakoresheje imbaraga zanjye zose, dufite intego nk’ikipe yo gutwara iri rushanwa uyu mwaka, dufite abakinnyi bakuze nka ba Bykusenge Nathan twigiraho byinshi, biduha icyizere cyo kwitwara neza.”
Habrwa ibihe umukinnyi akoresheje mu buryo bugezweho bw'ikoranabuhanga
Abajijwe uko yakiriye intsinzi y’Umunyarwanda ku munsi ubanziriza Tour du Rwanda, Hadi Janvier, Bayingana yagize ati “ Byagaragaje ko Hadi ariwe wihuta kurusha abandi, twakwizera ko no mu bindi bice bizakurikiraho bizaba byiza.”
- Bayingana Aimable, ubanza iburyo, umuyobozi wa FERWACY na Bayigamba Robert, umuyobozi wa Komite olimpiki y’u Rwanda
Hadi Janvier wabaye uwa mbere afite imyaka 21, muri Mutarama 2013 yatoranyijwe mu bakinnyi 10 ku mugabane w’Afurika bajya mu ikipe y’Ishyirahamwe mpuzamahanga mu mukino w’amagari, UCI, riba muri Afurika y’Epfo.
Tour du Rwanda 2012 yarangiye Hadi Janvier ari ku mwanya wa 3. Muri Kanama 2011, Hadi yatwaye umwanya wa 3 mu isiganwa ry’amagari riva I Huye ryerekeza i Kigali, akoresheje amasaha 3 iminota 29 n’amasegonda 07 ku ntera ya km 130.
Ikipe ya MTN QHUBEKA ni yo kipe yabaye iya mbere
Umunyarwanda Niyonshuti Adrien, wari urwaye kubura amaraso, yageze ku musozo ari uwa 35
Niyonshuti Adrien, ukirutse indwara yo kubura amaraso, uri gukinira MTN QHUBEKA yaje ku mwanya wa 35.
Umunya Afurika y’Epfo Dylan Girdlestone, watwaye umwanya wa 2 nyuma ya Lill Darren ku rutonde rusange rwa Tour du Rwanda 2012, yabaye uwa 5 naho Umunyakenya Njoroge John wari wabaye uwa gatatu aba uwa 23.
Abafana bari benshi bategereje ubimburira abandi kwambara umupira w'umuhondo w'uwabaye uwa mbere muri Tour du Rwanda 2013
No comments:
Post a Comment