Tuesday, November 19, 2013

Abatumiwe mu bukwe bwa Peter wa P-Square bazitwaza amakarita akoze nka ATM Card


Ku cyumweru tariki ya 17 Ugushyingo 2013 ubwo Peter Okwoye umwe mu bagize itsinda P-Square azasaba Lola Omotayo mu mujyi wa Lagos, abatumiwe bazitwaza amakarita ateye nk’akoreshwa mu kubikuza amafaranga kuri banki (ATM Card) azabafasha kwemererwa kwinjira.
Nyuma yo guhabwa impapuro z’ubutumire, abazitabira imihango y’ubu bukwe bwa Peter na Lola Omotayo bamaranye igihe, bahita bahabwa amakarita abemerera kwinjira ku buryo budasanzwe mu nzu izakorerwamo iyi mihango iri ku cyirwa cyo mu mujyi wa Lagos muri Nigeria, nk’uko myjoyonline yabyanditse.
Peter yambitse Lola impeta ya diyama anamugurira imodoka yo mu mwoko bwa Range Lover.
Ubu bukwe bugiye kubera mu mujyi wa Lagos mu gihe hari abibwiraga ko buzaba ari akataraboneka ku buryo bwabera mu Bufaransa cyangwa i Dubai.
Peter Okwoye ugize itsinda P-Square hamwe n'umukunzi we Lola Omotayo
Amakarita abazataha ubukwe bazinjiriraho hamwe n'ubutumire bahawe

No comments:

Post a Comment